Print

Uko Isi yiriwe tariki 31 Gicurasi 2018 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 31 May 2018 Yasuwe: 1892

Kim Yong Chol yasuye US

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Mike Pompeo yakiriye i New York itumwa Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru basangira amafunguro mu gihe hagitegurwa ibiganiro by’ amateka bizahuza Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump mu gihugu cya Singapore tariki 12 KAMENA.

Antonio Guterres ategereje muri Congo

Intumwa idasanzwe y’ umuryango w’ abibumbye muri repubulika iharanira demukarsi ya Congo Leilla Zerrougui kuri uyu wa Kane yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye Antonio Guterres azasura Congo mu kwezi kwa 7 yongeraho ko barimo kwitegura uru ruzinduko

Uganda: Abadepite bemeje umusoro ku ikoreshwa rya WhatsApp na Mobile Money

Abadepite ba Uganda bemeje itegeko rigena ko umuntu wese ukoresha watsApp azajya yishyura Ush200 buri munsi kandi umuntu akishyuzwa buri uko abikije cyangwa abikuje amafaranga kuri telefoni aho azajya atanga 1%.
Ubwo umushinga w’iri tegeko watangazwaga byateje impagararara mu gihugu abaturage bavuga ko ari ukubasonga kuko ayo mafaranga ataboneka.
Si WatsApp yemejwe ko izajya isoreshwa gusa ahubwo ni imbuga nkoranyambaga zose wongeyeho no kubitsa amafaranga no kuyabikura kuri telefoni.
Depite Robert Kyaggulanyi, uzwi nka Bobi Wine yagaragaje ko iri tegeko ribangamiye cyane urubyiruko ndetse n’abakene kuko aya mafaranga ari menshi kandi ko ari ukubasoresha ubugira kabiri.
Bobi Wine ati, “WatsApp bayikoresha ari uko baguze ama-inite yo gukoresha ubwo nibanasoreshwa kubera bakoresheje imbuga nkoranyambaga bazaba basoreshejwe kabiri.”
Minisiriri David Bahati yavuze ko ibyo bishyuza Atari data cyangwa interineti k obo icyo bishyuza ari serivise bityo ko abantu batagomba kubyitiranya.
Ibi abadepite bose ntibabivugaho rumwe kuko basanga Leta iri uguca imigongo abagande igambiriye kugera kubyo yiyemeje nyamara yakabikoze ibanje kureba inyungu z’umuturage.

Kenyatta na Odinga biyungiye mu rusengero


Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta n’ umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Raila Odinda bahoberanya banasabana imbabazi nk’ ikimenyetso cyo gushyira hamwe bagaharanira ubwiyunge bw’ abanyakenya.

Iyi myitwarire itamenyerewe yabereye mu masengesho yo gusengera igihugu abaye nyuma y’amezi 8 Kenyatta atorewe. Aya matora yaranzwe n’ imvururu zahitanye 92.

Rwanda: Amaduka adakoresha IBM arimo gufungwa

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro cyatangiye igikorwa cyo gufunga amazu y’ubucuruzi aregwa kudatanga inyemezabuguzi z’imashini ya EBM (Electronic Billing Machine).
Ikigo cy’imisoro kivuga ko cyatahuye bamwe mu bacuruzi birengagiza gukoresha izi mashini kandi ari zo zifasha kubara umusoro ku nyungu, VAT.
Ni igikorwa cyahereye mu isoko rikuru rya Nyarugenge ariko ngo kigomba kugera n’ahandi hose mu gihugu hatahuwe abacuruzi badatanga imisoro cyangwa bagatanga urugero ruri munsi y’umusoro nyongeragaciro bakiriye.
Igikorwa cyahagarikiwe n’abakozi b’ikigo cy’imisoro baherekejwe n’abapolisi benshi barimo abitwaje intwaro.

Zinedine Zidane yasezeye muri Real Madrid

Zinedine Zidane yatangaje ko yeguye ku mwanya w’ umutoza muri Real Madrid, nyuma y’imisi mike atwaye igikombe cy’ amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Zidane yabwiye abanyamakuru ko ibintu byose byahindutse kandi ko ari cyo gituma afata icyo cyemezo.
Yagize ati "Ntekereza ko iyi kipe icyeneye gukomeza gutsinda, icyeneye impinduka, ikeneye irindi jwi n’ ubundi buhanga niyo mpamvu neguye”

Zidane w’imyaka 45 yari yasimbuye Rafael Benitez wirukanywe akaba yari amaze kugaragara mu nkino 149.
Yafashije Real gutsinda inkino 104, anganya incuro 29, atsinda n’ ibice 69.8% hanyuma atsindira ibikombe 9.