Print

Sewase wari umaze iminsi 6 agizwe meya wa Gicumbi yaba yeguye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 June 2018 Yasuwe: 2583

Tariki 25 Gicurasi 2018 nibwo inama njyanama y’ akarere ka Gicumbi yateranye yeguza abari abayobozi b’ aka karere aribo Meya Mudaheranwa Juvenal, Umuyoboziw’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Muhizi Jules Aimbable n’Umuyoboziw’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte.

Perezida w’ Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Kayombya Dieudonné yavuze ko nta baruwa y’ ubwegure bwa Sewase inama njyanama irakira.

Ntayombya yabwiye KT radio ko inama njyama iraterana kuri uyu wa 1 Kanama igamije kwiga ku igenamigambi ry’ imyaka irindwi mu karere ka Gicumbi.

Sewase yavuze ko aragira icyo atangaza kijyanye n’ ubwegure bwe ari uko bumaze kwemezwa n’ inama njyanama y’ akarere ka Gicumbi.

Sewase yagiriwe icyizere cyo kuba meya w’ agateganyo w’ akarere ka Gicumbi kuko yari amazemo imyaka ibiri bagenzi bakabona afite ubushobozi bwo kuyobora akarere.