Print

Umunyamakuru Kamili Athanase atorewe kuba meya w’ agateganyo w’ akarere ka Gicumbi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 June 2018 Yasuwe: 2606

Kamili Athanase asanzwe ari umunjyanama muri Njyanama y’ akarere ka Gicumbi. Amakuru y’ uko ariwe watorewe kuyobora aka karere yemejwe na Perezida w’ Inama Njyanama y’ akarere ka Gicumbi Kayombya Dieu donne wamusabye gushakira umuti ibibazo byatumye Mudaherwa Juvenal n’ abari bamwungirije beguzwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Gicurasi nibwo Sewase Karangwa Jean Claude wari iminsi 6 atorewe kuba Umuyobozi w’ agateganyo w’ akarere ka Gicumbi yasezeye kuri iyi mirimo.

Guverineri w’ Intara y’ amajyaruguru JMV Gatabazi yatangaje ko Sewase afite urubanza rw’ inshinjacyaha aburana bityo ngo ntawamenya uko bizarangira.

Sewase yatangaje ko yasanze hari ibyo atujuje ngo abe yaba Umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi. Tariki 25 Gicurasi nibwo inama Njyanama y’ akarere ka Gicumbi yeguje abari bagize komite nyobozi y’ akarere ka Gicumbi yari iyobowe na Mudaheranwa Juvenal.