Print

Nyamirambo : Abasore bihangiye akazi ko gutiza bagenzi babo ‘Ghetto’ zo gusambaniramo

Yanditwe na: Muhire Jason 2 June 2018 Yasuwe: 5874

Abasore batangaje ko bahitamo guhindura inzu babamo amacumbi (Lodges) kuko hari abasore batinya kujyana iwabo abakobwa bakundana, bagira umuco wo gutira ibyumba batinya igitsure cy’ababeyi babo n’ibiciro bya lodges zo muri Kigali.

Umwe muri bo utuye mu Kagari k’Akabahizi, mu Murenge wa Gitega, yemeza ko amaze imyaka ibiri atunzwe no gutiza bagenzi be icyumba.

Yagize ati “ Ghetto yanjye niyo intunze kubera ko nk’iyo nayitije nk’abantu batatu mu cyumweru sinshobora kuburamo ibihumbi 10 byanjye cyangwa 15 cyangwa se arenze ayo.”

Akomeza avuga ko kuva yatangira gukodesha inzu ye abasore b’inshuti ze atararara atariye cyangwa ngo abure amafaranga y’ubukode bw’iyo nzu.

Yagize ati “Nabo barabizi sinyabaka nk’aho ari ideni bandimo ahubwo bayampa bayita aya fanta cyangwa se ayo kugura OMO n’isabune byo gusukura icyumba n’amashuka baba barayemo.”

Uwitwa Bikorimana (izina ryahinduwe) utuye mu Murenge wa Nyakabanda, we avuga ko yatangiye gukodesha inzu abasore b’inshuti ze bazanaga abakobwa iwe nyuma yo kumara imyaka itatu nta kazi.

Yagize ati “Nabitangiye mbishyuzaga mu buryo bwo guca akajagari k’abasore n’abakobwa iwanjye kuko buri muhungu wese w’inshuti yanjye cyangwa uwo tuziranye yumvaga ko niba afite umukobwa iwanjye ariho bagomba kwishimishiriza.”

Akomeza avuga ko yaje gushyiraho gufata umwanzuro ko ntawe uzajya ajyana umukobwa iwe atabanje kumuha amafaranga 3000frw cyangwa 4000frw.

Uyu musore avuga ko nta pfunwe na rimwe aterwa no kuba atunzwe no gukodesha inzu ye bitewe n’uko amafaranga akuramo amufasha kwikemurira ibibazo birimo no kwishyura ubukode bw’iyi nzu.