Print

Tchabalala abujije Rayon Sports kwegukana amanota atatu imbere ya Police FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 June 2018 Yasuwe: 4596

Mu mukino w’ikirarane wahuje ikipe ya Rayon Sports na Police FC urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 ariko rutahizamu Shabani Hussein Tchabalalawitwaye nabi muri uyu mukino, yahushije penaliti mu minota 10 ya nyuma, ku ikosa myugariro Munezero Fiston wa Police yakoreye kuri Kwizera Pierrot.

Bwanakweli yarokoye Police FC ubwo yakuragamo penaliti ya Tchabalala

Muri uyu mukino watinze gutangira kubera gushwana kw’amakipe yombi bapfa amarozi,ikipe ya Rayon Sports yagoye cyane Police FC ndetse igenda ibona ama koluneri menshi ntiyayabyaza umusaruro kugeza ubwo ku munota wa 37 Rutanga Eric yafunguye amazamu nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Police FC ndetse n’umunyezamu Bwanakweli Emmanuel.

Bidatinze ku munota wa 42 umusore Ngendahimana Eric yateye ishoti rikomeye rigana mu izamu umunyezamu Ndayishimiye Eric ntiyabasha kugararura umupira,amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego 1-1.

Rayon Sports yaruhije cyane Police FC

Mu gice cya kabiri abatoza b’amakipe yombi baje bashaka kubona amanota 3 ariko Minnaert niwe wagaragaje inyota yayo kurusha Mphande wa Police FC, kuko yabonye uburyo bwinshi ntiyabubyaza umusaruro.

Ku munota wa 84,Rayon Sports yabonye penaliti abakunzi bayo biterera mu bicu bakeka ko babonye amanota 3 gusa yaje guterwa nabi na Shabani Hussein Tchabalala umunyezamu Bwanakweli wa Police FC ayikuramo.

Rutanga yafashije Rayon Sports gufungura amazamu

Kuba Rayon Sports inaniwe Police FC bihaye amahirwe menshi APR FC,iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 50 aho ikurikiwe na AS Kigali n’amanota 48 mu gihe Rayon Sports irushwa umukino umwe n’aya makipe ayiri imbere iri ku mwanya wa 3 n’amanota 44.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku makipe yombi

Rayon Sports : Bakame, Ange, Rutanga, Manzi, Rwatubyaye, Master, Yannick, Tchabalala, Gilbert, Pierrot Irambona.

Police FC: Bwanakweli, Munezero, Mpozembizi, Hussein, Muvandimwe, Mirafa, Ngendahimana, Mohamed, Moustapha, Songa, Antoine Dominique.