Print

Umukunzi wa Gareth Bale yanze gutumira papa we mu bukwe bwabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 June 2018 Yasuwe: 2067

Amakuru avuga ko uyu mukunzi wa Bale bafitanye abana 3, yanze gutumira papa we witwa Martin w’imyaka 54 kubera ajya gukuba kabiri mu myaka umukobwa bakundana witwa Alina Baranova w’imyaka 29.

Bale n’umukunzi we banze bashobora kudatumira sebukwe bamushinja kuba sugar daddy

Gareth Bale n’uyu mugore we ntibishimiye ko sebukwe akundana n’uyu mukobwa w’Umurusiya ndetse bamusabye ko batandukana arabyanga none amakuru aturuka mu muryango wabo aravuga ko batazamutumira mu bukwe bateganya gukora.

Sebukwe wa Bale afungiwe muri Amerika kubera icyaha cyo gucuruza magendu,byatumye aba bombi basubika ubukwe bwabo bwari butegerejwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Gareth Bale yifuje gutumira icyamamare Beyonce kugira ngo kizamuririmbire mu bukwe aho agomba kwishyura akayabo ka miliyoni irenga y’amadolari kugira ngo uyu muhanzi azaboneke.