Print

Perezida Kagame na Ange Kagame bagaragaye bambaye umupira ushushanyijeho ingagi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 June 2018 Yasuwe: 7769

Ingagi zo mu birunga zimaze kwiyongera ku kigero cya 25% mu myaka 8 ishize nk’ uko biherutse kugaragazwa n’ ibarura ryakozwe kuva muri 2015 na 2016.

None tariki 3 Kamena Perezida Kagame yashyize kuri twitter ubutumwa ashishikariza abantu kurushaho kwita ku ngagi zo mu birunga. Ubu butumwa buherekejwe n’ ifoto ye n’ umukobwa we bambaye imipira iriho ingagi.

Yagize ati “Birashimishije kubona umubare w’ingagi zo mu Birunga wariyongereyeho 25% mu myaka umunani ishize. Imbaraga zishyingirwa mu kuzibungabunga zikwiye kwiyongera. Warakoze Ellen na Portia kuza mu Rwanda no kubigiramo uruhare.”

Ibarura ry’ ingagi zo mu birunga riheruka gushyirwa ahagaragara ryerekanye ko imibare y’ingagi ziri mu Birunga kugeza muri Kamena 2016 zari 604 zivuye kuri 480 zabaruwe mu 2010.

Ellen DeGeneres agiye gutanga miliyoni 10 z’ amadorali yo kubaka ikigo kita ku ngagi.