Print

Jay Polly yahaye gasopo abavugako Davido yamwangiye ko bakorana indirimbo

Yanditwe na: Muhire Jason 5 June 2018 Yasuwe: 452

Jay Polly ni umuraperi nyarwanda wavuzwe mu Itangazamakuru ubwo umuhanzi Davido yazaga hano mu Rwanda akavugako yakunze umuhanzi bita Jay Polly ndetse akanabaza aho yagiye ,ibi byatumye Jay Polly ashaka Davido ndetse nyuma aza gutangaza kobamaze gukorana indirimbo igisigaye ari amashusho .

Hadaciye kabiri humvikanye inkuru ivugako Davido yamuciye mu rihumye akerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ( D.R.C) gukorerayo kimwe mu bitaramo byo kumenyekanisha Alubumu ye yise 30 Billion Africa Tour ,mu gihe Jay Polly we yabwiye itangazamakuru ko yamubwiye ko azamusanga i Logos bakarangiza umushinga bafitanye.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo umuhanzi Jay Polly yari I Musanze ahabereye igitaramo cya PGGSS 8 yavuze ko ahaye gasopo abantu bavugako Davido yamwangiye ko bakorana indirimbo kuko ntakuri bafite yongera ho ko mu minsi ya vuba agiye kujya i Logos nubwo nta taliki yatangaze.

Yagize ati “Numvise benshi baragiye bavuga ko Davido yankatiye ku ndirimbo twari tugiye gukorana gusa muri byose ntanumwe ufite ukuri kwabyo gusa icyo nabwira abakunzi banjye bashonje bahishiwe ndetse mu minsi mike ngiye kwerekeza i Lagos gusa icyo ngiye gukorayo ntago ndashaka kugitangaza gusa nizeye ko icyo nzavanayo kizashimisha abakunzi banjye ndetse n’abanyarwanda muri rusange”