Print

Umugabo yishe umuhungu we w’imyaka 9 amuhoye kwiba bombo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2018 Yasuwe: 885

Uyu mugabo wakatiwe igifungo cy’imyaka 40 yamaze amezi menshi akorera iyicarubozo uyu mwana we aho yagiye amutwikisha amatabi,akamukubita bigera ubwo amumaramo umwuka.

Graham yishe urubozo umwana we

Graham wishe umwana we Braydn,ntiyigeze agaragza kwicuza ubwo yari mu rukiko,kuko nyuma yo kumusomera ibyaha aregwa yavuze ko ntacyo yarenzaho.

Uyu mugabo w’imyaka 40 yashinjwe gukubita umwana we mu buryo buteye ubwoba ndetse akamukomeretsa birangira amukuyemo umwuka.

Braydn wishwe na se amuhoye kwiba bombo

Uyu mwana yishwe n’ibikomere byo mu mutwe yatewe n’inkoni za se ndetse byagaragaye ko yakubiswe inshuro nyinshi mu kwezi kwa nyuma mbere y’uko apfa aho yakubitwaga amakofe mu nda,ndetse agakubitwa ku gikuta.


Comments

fofo 6 June 2018

birababaje mbega inyamaswa .uyumwana arambabaje cyane kubyarwa nigisimba muntu.is I irashaje pe

..