Print

Yaya Toure yavuze ubugome yakorewe na Guardiola n’urwango rukabije yanga abirabura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2018 Yasuwe: 1603

Uyu mugabo w’imyaka 35 yavuze ko Pep Guardiola yanga abakinnyi bakomoka muri Afurika ndetse yamukoreye iyicarubozo akigera muri Manchester City,amwima umwanya wo gukina byatumye ava muri iyi kipe nabi.

Yaya Toure yavuze ko Guardiola yamwishe urubozo

Yaya Toure yari amaze imyaka 8 mu ikipe ya Manchester City ndetse ayifasha gutwara ibikombe byinshi, gusa umwaka we wa nyuma wabaye mubi cyane,aribagirana ndetse asezera mu buryo atishimiye.

Yagize ati “Pep yakoze buri kimwe cyose kugira ngo yangize umwaka wanjye wa nyuma,yankoreye ubugome bukomeye.Ese utekereza ko uko yamfashe yari kubikorera mwene wabo Andres Iniesta?,ibyo yakoze yabikoze kubera ibara ryanjye ry’uruhu.

Birashoboka ko twe abanyafurika tudakwiye gufatwa nk’abandi bantu.iyo ndebye ukuntu Pep yagiye afata abanyafurika yakoranye nabo,bintera urujijo.Ni umuntu uba ushaka ko abantu bamubona nk’umuhanga cyane ariko nta muntu ubona urwango agirira abirabura. Ntashobora kubyemera,ariko nagira ikipe irimo abanya Afurika 5 nzamwoherereza gato yo kumushimira.”

Yaya Toure yafashije Guardiola gutwara UEFA Champions League 2009,ndetse amuhesha La Liga 2,ariko umubano we n’uyu mutoza wari mubi bikomereza muri Manchester City aho yamuhemukiye ku buryo bukomeye akamwicaza ku ntebe y’abasimbura.

Yaya Toure yashinje Guardiola kwanga urunuka abirabura

Toure yabwiye France Football ko Guardiola afata abakinnyi be nk’ibikoresho bye ndetse bakwiye gukora ibyo ashaka ariyo mpamvu batumvikanye kuko we yubaha umutoza we ariko atakwemera ko amugira igikoresho cye.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga yavuze ko Guardiola yamugiriye ishyari ndetse yamufataga nk’umuntu bahanganye kubera ibyo yagejejeho Manchester City birimo Premier League 2 (2012 na FA Cup, 2011.


Comments

KKI 5 June 2018

ARIKO uyu mutype ibyo avuga ni ukuri kuko niba mwibuka uyu mugabo atoza FC BARCELONE icyo gihe ETOO yakinagamo kandi afite ibihe byiza ariko yahise amwirukana ,Etoo ajya muri Inter de milan .yanga abirabura cyane.