Print

Ghana: Bagukorera isanduku yo kugushyinguramo bakurikije icyo wakundaga

Yanditwe na: Muhire Jason 5 June 2018 Yasuwe: 1774


Mu bice bitandukanye by’abatuye isi usanga buri gace gafite umuco wihariye urugero muri iki gihugu cya Ghana amasanduku akorwa mu buryo butandukanye kandi usanga butangaje. Aho hakorwa amasanduku afite ishusho y’ifi ,indege ,inkweto ndetse n’ibindi .

Bamwe mu bakora aya masanduku bavugako impamvu nyamukuru bakora isanduku zimeze gutya aruko baba bashaka ko umuryango we umugurira ikintu gifite ishusho ry’icyo yakundaga ndetse no kumuha icyubahiro.

Uyu muco ahanini wiganje mu gace gaherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu. Aya masanduku yanamuritswe ku mugaragaro na Jach Bell Gallery mu Gihugu cy’Ubwongereza.


Comments

Mazina 5 June 2018

Aya masanduku anyibukije ibintu bivugirwa ku IRIMBI.Usanga abanyamadini bavuga amagambo menshi yerekeye umuntu wapfuye.Bakavuga ko uwapfuye "yitabye imana".Ariko bitandukanye n’ibyo Bible yigisha.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Urugero:Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa,agasubira mu gitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ko azitaba imana nkuko amadini yigisha.Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka ku munsi w’imperuka,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bible ivuga ko igihano cy’abanyabyaha ari urupfu rwa burundu.Niba koko iyo dupfuye tuba twitabye imana,UMUZUKO ntabwo wazabaho.Ikindi kandi,twajya dukoresha umunsi mukuru ko umuntu wacu yitabye imana.Kuki se turira aho kwishima?