Print

Hazard na De Gea nibo ntandaro zo gusezera kwa Zidane muri Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2018 Yasuwe: 4241

Amakuru mashya yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Espagne ku cyateye Zinedine Zidane wahesheje ibikombe 3 bya UEFA Champions League byikurikiranya kwegura muri Real Madrid,ni ubwumvikane buke yagiranye na perezida we Perez aho yifuzaga kugura Eden Hazard akagurisha Gareth Bale ndetse yanga ko Perez agura David de Gea kandi yarabyifuzaga.

Zidane yanze ko Perez agura De Gea

Bigitangira,Zinedine Zidane yabwiye Perez ko yifuza ko Real Madrid yagurisha Gareth Bale ikazana Eden Hazard arabyanga bituma uyu mufaransa yivumbura.

Florentino Perez yashatse kugura umunyezamu David de Gea Zidane amubwira ko atabishaka kuko afitiye icyizere Kaylor Navas,bituma aba bombi baterana amagambo ,Zidane abwira Perez ko atashobora gutoza ikipe itamuha ibyo ashaka.

Hazard akundwa bikomeye na Zidane

Biravugwa ko umutoza Zidane yifuje kugira ijambo mu kugura abakinnyi nyuma yo kubaka izina agatwara ibihembo 9 mu myaka 2 yari ayimazemo,ariko ubuyobozi bwa Real Madrid burabimwangira ahitamo kwegura.


Comments

goto 5 June 2018

Eeeeeh. Iyo agura Hazard, yari kuba akoze amferi