Print

Perezida Kagame yibukije Abanyaburayi ko Isi ihomba triyali 160 z’ amadorali kubera guheza abagore

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 June 2018 Yasuwe: 1157

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro yahaye abitabiriye inama ya 12 y’ Uburayi yiga ku iterambere kuri uyu wa 5 Kamena 2018.

Perezida Kagame yavuze ko kuba abagore barenga 50% by’ abatuye Isi bikwiye kuba byereka buri wese ko nta terambere Isi yageraho iheza umubare munini w’ abayituye.

Yifashishije imibare ya banki y’ Isi Perezida Kagame yavuze ko isi ihomba miliyari ibihumbi 160 kubera guheza abagore.

Yagize ati “ Nk’ uko biherutse kugaragazwa n’ ubushakashatsi bwa banki y’ Isi ibihugu bihomba ubukungu bufite agaciro ka triyari 160 z’ amadorali kubera icyuho kiri hagati y’ abagabo n’ abagore”

Yakomeje avuga ko kwihanganira ihohoterwa rikorerwa abari n’ abategarugori biri mu bituma imibare y’ ibyaha bifitanye isano naryo irushaho kwiyongera.

Perezida Kagame yavuze ko imyumvire n’ amwe mu mahame bishingiye ku muco bigaragaza abagore nk’ abantu baciye bugufi kandi ko kugira uburenganzira ari impuhwe z’ abagabo ari imbogamizi zituma abagore batagera ku burenganzira bwabo. Yongeraho ko ari inshingano z’ abayobozi gukora impinduka kuri iyi myumvire n’ ayo mahame.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakoze impinduka zigamije guha abagore uburenganzira bwabo kandi ko bitanga umusaruro ushimishije.

Ati “Mu Rwanda abagore bahembwa umushahara wabo wose mu gihe cy’ ibyumweru 12 bamara ku kiruko cyo kubyara.”

Perezida Kagame yavuze ko gahunda ya He for She ikwiye kuva mu magambo no ku mbugankoranya mbaga ikajya mu mibereho ya buri munsi.

Umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’ umuyobozi w’ Umuryango w’ Afurika yunze ubumwe yavuze ko kubahiriza ihame ry’ uburinganire bw’ abagabo n’ abagore biri mu cyerekezo 2060 Afurika yihaye.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame arimo mu Bubiligi kuva ejo yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker; Visi Perezida w’iyi komisiyo akaba n’intumwa yihariye mu bubanyi n’amahanga n’umutekano, Federica Mogherini na Komiseri Ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga n’Iterambere, Neven Mimica.


Comments

Gatare 5 June 2018

Ni byiza ko president wacu abona AGAHINDA k’abagore.Henshi ku isi,barabasuzugura cyane.Urugero,kugeza vuba aha,abagore bo muli Saudi Arabia nta burenganzira bali bafite bwo gutwara imodoka.Ahandi henshi,nta burenganzira bwo gukora mu Bureau bafite.Igiteye agahinda,nuko abagore bicwa cyane n’abagabo babo.Nubwo imana ishaka ko umugabo aba chef w’umugore (1 Abakorinto 11:3),imusaba kumwubaha no kumukunda.Imana yanga ubusambanyi,ahubwo igasaba abashakanye "kuba umubiri umwe" (Genesis 2:24).Bitandukanye n’amadini yigisha gutunga abagore benshi.Icyo imana ibuza abagore,ni ukuba Pastors cyangwa Apotres.Nkuko tubisoma ahantu henshi muli Bible,imana ibuza abagore kuyobora amadini n’amatorero.Bisome muli 1 Timote 2:12 na 1 Abakorinto 14:34,35.Ababirengaho,biba ari ugushaka icyacumi ngo bakire vuba batavunitse.Ariko imana izabibabaza ku munsi w’imperuka,ubwo izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza gusa abantu bayumvira nkuko dusoma muli Imigani 2:21,22.