Print

Mariah Carey yavuze ko yoga amata mu rwego rwo gushaka ubwiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2018 Yasuwe: 2014

Uyu mugore w’imyaka 49 yatangarije ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza ko nubwo yagiye ahura n’ibibazo by’ihungabana ndetse n’irondaruhu rikomeye,kuri ubu yahisemo kujya akaraba amata aho kuyanywa mu rwego rwo guhora afite uruhu rwiza.

Yagize ati “Rimwe nkaraba amata kugira ngo ngire uruhu rwiza gusa sinshaka kumena amabanga yanjye menshi.

Uyu muhanzi yashimiye abafana be bamubaye hafi kubera uburwayi afite ndetse ahishura ko nyina umubyara yamwibasiriye ubwo yashyingiranwa n’umwirabura.

Mariah Carey azwi mu ndirimbo nka Touch my body,We belong together,Hero n’izindi,aherutse gushakana n’umubyinnyi w’umwirabura witwa Bryan Tanaka Arusha imyaka 14.




Comments

Mazina 5 June 2018

Ibintu bibera mu isi byinshi bitera ukwibaza.Ubwo abandi babuze amata banywa,we arayiyuhagiza!! C’est bizarre.Ikibabaza nuko aba Stars bakoresha ubwiza na Fame byabo mu kwiyandarika (ubusambanyi).Uyu Mariah Carey yabanye n’abagabo benshi bishimisha mu busambanyi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.