Print

Amagaju FC atsinze Rayon Sports atuma amahirwe yayo yo gutwara igikombe cya shampiyona ayoyoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2018 Yasuwe: 2529

Ikipe y’Amagaju yakubiwe inshuro 4 agahimbazamusyi yahabwaga mbere y’uyu mukino,yatunguye Rayon Sports iyitsinda ibitego 2 mu minota ya mbere y’umukino, urangiraiyitsinze, byatumye abafana bakomera umutoza Ivan Minnaert.

Ku munota wa 27 nibwo ikipe y’Amagaju FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Baba Yahaya Mustapha ku mupira mwiza yahawe na Ndizeye Innocent.

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gukora amakosa imbere y’izamu ryayo, Munezero Dieudonne atsindira Amagaju FC igitego cya 2 cyashyize iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda mu mazi abira.

Rayon Sports yasaga n’idasobanukiwe ibiri kuyibaho ,yagerageje gusatira ndetse no gukora uburyo bw’igitego biza kuyihira ku munota wa 45 ubwo Manishimwe Djabel yinjizaga igitego ku mutwe ku mupira yahawe na Tchabalala.

Ubwo amakipe yajyaga mu rwambariro,abafana ba Rayon Sports bakomereye umutoza Ivan Minnaert ndetse bamugaragariza ko batamwishimiye kubera umwuka mubi yazanye mu bakinnyi watumye abakinnyi nka Muhire Kevin,Nahimana Shassir n’abandi batagaragara ku kibuga.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagerageje gusatira biba iby’ubusa nubwo yagerageje kwinjiza mu kibuga rutahizamu Diarra utagize icyo amarira iyi kipe,kugeza umukino urangiye batsinzwe.

Rayon Sports igumye ku mwanya wa 3 n’amanota 44,itakaza amahirwe yo gukurikira APR FC ya mbere ku rutonde n’amanota 50 ndetse na AS Kigali ya kabiri n’amanota 48,kuko yari icungiye ku birarane byayo,ititwayemo neza.
Abakinnyi babanje mu kibuga:


Comments

lshimwe Jean Dedieu 5 June 2018

Tuzize ubuyobozi bubi kbs


lshimwe Jean Dedieu 5 June 2018

Tuzize ubuyobozi bubi kbs