Print

Burera: Visi Meya, Gitifu w’Akarere na Sembagare wahoze ari meya batawe muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 June 2018 Yasuwe: 4190

Mu bayobozi batawe muri yombi harimo abahoze bakorana na Meya Sembagare, ndetse n’abakora muri aka karere kuri ubu. Bose ibyaha bakurikiranyweho bijyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta no kutuzuza inshingano zabo.

Abatawe muri yombi basanzwe ari abakozi muri aka karere barimo Habiyaremye Evariste ushinzwe ubunkungu muri aka karere, harimo kandi Kamanzi Raymond, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, Mujyambere Stanislas, ushinzwe inzego muri aka karere.

Aba baza biyongera kuri Sembagare Samuel wahoze ari meya ndetse na Zaraduhaye Joseph wahoze ashinzwe iterambere ry’ubukungu muri Burera.

Ikigo cy’Igihugu cy’’Ubugenzacyaha (RIB) cyatangaje ko aba bayobozi bose bafunguye kuri sitasiyo yarwo iherereye I Rusarabuye muri aka karere ka Burera aho bakurikiranyweho ibi byaha birimo kwikanyiza no gukoresha umutungo wa leta mu nyungu zabo bwite.

Sembagare yayoboye akarere ka Burera kuva muri 2009 kugeza 2016, ibi byaha akurikiranyweho ari kumwe n’uwigeze kuba visi meya ku gihe cye bishobora kuba bifitanye isano n’amakosa bakoze bakiri mu myanya y’ubuyobozi muri aka karere ka Burera.


Comments

Mukunzi 6 June 2018

Ko hari abandi twategerje ko batabwa muri yombi bikaba bitarakunze.Kimwe na Tom Rwagasana na Sibomana na bagenzi baba banyereje agera kuri Miliyari 3.Ariko rwose twibaza aho ayo mafranga yagiye kubera iki bo batabibazwa.Amaherezo azaba ayahe ngo babafunguye ngo barajya kwita ku miryango yabo ,batanagaruye ayo mafranga TWARABABAYE