Print

AS Kigali yatsinze Marines FC yambura umwanya wa mbere APR FC [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 June 2018 Yasuwe: 1346

Mbere y’uyu mukino,benshi bavugaga ko Marines FC igora AS Kigali kugira ngo ifashe mukuru wayo APR FC gutwara igikombe,ariko siko byagenze kuko ikipe y’Umugi yatsinze Marines FC igitego kimwe ku busa ibifashijwemo na Ntwari Evode ku munota wa 65.

AS Kigali yirinze gukora amakosa yo gutakaza amanota itsinda umukino wayo aho itegereje umukino APR FC igomba guhura na Police FC.

AS Kigali yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 51, APR FC ifite amanota 50 ku mwanya wa kabiri,ikagira n’ikirarane izahuriramo na Police FC ku Cyumweru mu gihe Rayon Sports ari iya 3 n’amanota 44.