Print

Burera: Abimuye aho bivugwa ko harimo kubakwa Havard university bategereje ingurane yaraheba

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 June 2018 Yasuwe: 951

Abo baturage kandi babwiye TV/Radio1 ko kuba baravanwe mu byabo igitaraganya batanishyuwe byatumye bamwe bajya gukodesha amazu yo gucumbikamo, abandi bagorwa no kubona amasambu yo guhingamo dore ko abenshi basanzwe batunzwe n’ubuhinzi ibyo bavuga ko byatumye kuri ubu bari mu buzima butaboroheye na gato.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney we yatangaje ko nawe amaze iminsi mike amenye iki kibazo akibwiwe n’abaturage kuko atigeze agihabwa muri raporo agezwaho n’abayobozi, agasezeranya abo baturage ko agiye kugikurikirana akamenya intandaro yo kutishyurwa kwabo kuko ngo ubundi uyu mushinga ujya gutangira wari ufite amafaranga ahagije ku buryo nta muturage wakabaye yarasigaye atishyuwe.

Nubwo abari batuye kuri ubwo butaka burimo kubakwaho kaminuza bose basabwe kuhava n’inzu zabo zigasenywa, siko hose haratangira gukoreshwa ibituma abaturage bavuga ko bitari ngombwa ko bakurwamo igitaraganya bataranishyurwa, ariko kandi abandi bakanibaza irengero ry’amafaranga bagombaga kwishyurwa mu gihe hari n’ababwiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera ko amafaranga yashize.