Print

Ivan Minnaert yabwiwe ko azirukanwa nadakosora amakosa ye mu kwezi kumwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 June 2018 Yasuwe: 1402

Muri iyi nama hahishuwe ko Ivan Minnaert yashwanye n’abakinnyi ba Rayon Sports barimo Muhire Kevin,Manishimwe Djabel,Bimenyimana Bonfils Caleb,Nahimana Shassir,Rtanga Eric,Niyonzima Olivier Sefu,Mugume Yassin na Bakame biyongereyeho abatoza bose bamwungirije.

Benshi mu bakinnyi bakomeye ba Rayon Sports bashwanye na Minnaert

Manishimwe Djabel wari uhagarariye bagenzi be yabwiye Perezida wa Rayon Sports ko umutoza Minnaert yaciyemo ibice abakinnyi ndetse bamwe mu bakinnyi batakimwiyumvamo ariyo mpamvu baherutse gutsindwa n’Amagaju ibitego 2-1.

Nahimana Shassir yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko uyu mutoza yamubeshyeye ko yamusuzuguye kandi nta kibazo cy’imyitwarire mibi agira ndetse asaba ubuyobozi gukora iperereza bakamurenganura kubera iycarubozo yakorewe,agakurwa mu ikipe.

Shassir yasabye ubuyobozi kubanza Minnaert impamvu amuhohotera

Perezida Muvunyi Paul yasabye Ivam Minnaert kureka agasuzuguro ke,kwibasira abakinnyi ndetse no kubafata nabi,agacika ku ngeso yo kwibasira ubuyobozi by’umwihariko Prosper ahora ashinja guha abakinnyi ruswa kugira ngo bitsindishe.

Ivan Minnaert asuzugura bikomeye abatoza bamwungirije

Muvunyi yahawe ukwezi kumwe Ivan Minnaert kugira ngo yikosore,naramuka adahinduye imyitwarire ye azirukanwa ku kazi ke.

Minnaert yashinjwe gusuzugura abatoza be bamwungirije,aho iyo agiye kugirana inama n’abakinnyi mbere y’umukino abasohora hanze.