Print

Abadepite bagiye gusura ikimoteri cya Nduba amasazi abasanganira batarakigeraho

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 June 2018 Yasuwe: 2569

Ubwo PAC yaganiraga n’ abayobozi b’ umujyi wa Kigali ku kibazo cy’ ikimoteri cya Nduba giherereye mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere mu mugi wa Kigali Parfait Busabizwa yatanze icyizere ko iki kibazo kizakemuka umwaka utaha. Ibi ariko abadepite babishikanyijeho kuko ngo atari ubwa mbere umujyi wa Kigali ubabwira ko iki kibazo kigiye gukemuka vuba.

Hon Juvenal Nkusi uyobora PAC yati “Tujya kugisura tutaranagera aho tukibona imodoka yacu yajemo amasazi.” anongeraho ko cyangiza ibidukikije.

Athanase Rutabingwa, Perezida wa Njyanama y’umujyi umujyi wa Kigali yavuze ko ikibazo cy’iki kimoteri gikomeye kandi gihangayikishije umujyi wa Kigali.


Ubanza Marie Chantal Rwakazina meya mushya w’ umujyi wa Kigali, ukurikiyeho ni perezida wa Njyanama Rutagengwa

Umuyobozi mushya w’umujyi wa Kigali Marie Chantal Rwakazina yavuze ko mu byumweru 2 amaze ku buyobozi bw’ umujyi wa Kigali amaze gusura iki kimoteri kabiri, kubera uburemere bw’ikibazo.

Rutabingwa yavuze ko kimwe mu byadindije iki kibazo ari uko “hari umushomari wariho avugana na RDB nyuma yigihe aragenda ibiganiro ntibyakomeza.”

Rutabingwa nawe atanga icyizere ko iki kibazo kizakemuka kuko ngo kiri kwigwaho na MININFRA, RURA, REMA, RDB, Umujyi wa Kigali n’umushoramari.

Yongeyeho ati “Ariko ntabwo tubibibizeza 100% kuko ntabwo ari ‘budget’ yacu, ntabwo ari amafaranga dufite none aha turi butange, ntanubwo ari twe tubikora. Niyo twaba dufite n’amafaranga dukenera n’umuntu ufite ubuhanga wo kubikora. Dushobora no kuza tukaganira yagera aha tugasanga ntashoboye.”.


Uwa kabiri ni Parfait Busabizwa, uwa gatatu ni Pascal Nyamulinda uherutse kwegura ku buyobozi bw’ Umujyi wa Kigali

Abashoramari bashakaga gushora mu mushinga wo kubaka uburyo bugezweho bwo kwita ku myanda mu mugi ngo bagendaga babivamo ku mpamvu zinyuranye, bamwe ngo ko imyanda ari mike, abandi ngo bashaka kuyikoramo amashanyarazi ariko ahenze, REG ivuga ko itazayagura n’izindi.

By’ibanze, Parfait Busabizwa yavuze ko ubu bagiye guha iki kimoteri inkeragutabara zikakizitira, zikagicunga, abaturage bavomaga amazi yandujwe nacyo bakagezwaho amazi meza. Amafaranga y’ibi bikorwa ngo yanahawe Akarere.

Ikimoteri cya Nduba kiri hejuru ku mpinga y’umusozi mugari kandi muremure mu murenge wa Nduba Akagari ka Muremure, kigakora ku midugudu ibiri ya Taba na Musezero. Hari amatoni menshi y’imyanda iri ku gasi, ikusanywa iva mu ngo n’ibigo mu mugi wa Kigali.