Print

U Rwanda rwafunguye ikigo gishinzwe gushakisha ibimenyetso [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 June 2018 Yasuwe: 1122

Umuhango wo gufungura iki kigo kumugaragaro witabiriwe n’ umuyobozi mukuru wa Polisi y’ u Rwanda IGP Emmanuel Gasana, Minisitiri w’ ubutabera Johnston Busingye n’ umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange Dr Patrik Ndumubanzi.

Minisitiri Busingye yavuze ko ari umunsi w’ ibyishimo kuba u Rwanda rwabonye laboratwari y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera no mu bundi buzima iyo bikenewe.

Yavuze ko uyu mushinga wanyuze mu bihe bikomeye byagombaga gutuma utagerwaho ashimira abagize uruhare kugira ngo ugerweho bari Minisiteri y’ imari n’ igenamigambi na polisi y’ u Rwanda.

Yagize ati “ Nk’uwakurikiraniraga hafi, nzi ko uyu mushinga wanyuze mu bihe byashoboraga gutuma habaho guhagarara, ariko uko nabibonye ni mu bihe nk’ibyo polisi y’ u Rwanda yagaragarizaga ko yiyemeje ko laboratwari izabaho, ibikenewe byose bigakorwa, imirimo igakomeza. Ntiyagarukiye aho gusa, yateguye n’abakozi, ifunguye imiryango ibafite. Polisi yagaragaje ubuyobozi mu buryo budasubirwaho, kubera iyo mpamvu, ndayishimiye. “

Yongeyeho ati “Ndashimira Ministeri y’ Ubutabera yakomeje guherekeza iki gikorwa cyari gihenze cyo kubaka iyi laboratwari kdi aribwo bwa mbere cyubatswe mu Rwanda. Bajyaga bagira gushidikanya ko tuzi neza aho tugana ariko babona uko tuhazi nuko twiyemeje amafaranga bakayaduhera ibyo".

Iki kigo giherereye ku bitaro by’Akarere bya Kacyiru. Inshingano z’ iki kigo zari zifitwe na Polisi y’ u Rwanda yahereje ububasha ubuyobozi bw’ iki kigo Rwanda Forensic Laboratory(RFL).

Zibaye inshingano za kabiri zivuye muri polisi y’ igihugu zigahabwa ikigo kihariye nyuma y’ inshingano y’ ubugenzacyaha polisi y’ u Rwanda yambuwe igahabwa Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB.



Umuyobozi mukuru wa Polisi y’ u Rwanda Emmanuel Gasana, Dr Patrick Ndimubanzi, Minisitiri Johnston Busingye , n’ umuyobozi mukuru wa RFL