Print

Bralirwa yatangije irushanwa ngarukamwaka ry’umupira w’amaguru rizagira abakunzi ba Turbo King abamiliyoneri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 June 2018 Yasuwe: 1095

Iri rushanwa rya Turbo Cup rigiye guhera mu turere 10 mu Rwanda twatoranyijwe kubera iterambere ry’ibikorwaremezo ndetse no kugira umubare munini w’abakiliya ba Turbo King,rigomba gutangira muri uku kwezi kwa Kamena rikarangira muri Nzeri aho muri weekend amakipe agiye kujya yesurana.

Ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa Peter Karadjov yabwiye abanyamakuru ko iri rushanwa rigiye kugera hirya no hino mu gihugu ndetse bifuza ko ryashinga imizi mu banyarwanda nka Primus Guma Guma Super star ikorana n’abahanzi.

Yagize ati “Iri n’irushanwa ridasanzwe rigiye kugera hirya no hino mu Rwanda ndetse turifuza ko ryaba nka Primus Guma Guma ariko ya ruhago, aho twifuza kuzamura ibyishimo by’abanyarwanda binyuze mu mupira w’amaguru.”

Iki nicyo gikombe amakipe agiyeguhatanira

Ushinzwe aya marushanwa ya Turbo King Cup Samputu Patrick yavuze ko iki gikorwa kigiye gufasha abanyarwanda kwidagandura ndetse bakarushaho kunywa iki kinyobwa cya Turbo King kuko abantu bazajya baturuka hirya no hino bafite imifuniko 100 y’amacupa bazajya bahita bemererwa kwitabira irushanwa.

Turbo King yatangije iri rushanwa ry’umupira w’amaguru rizajya ryitabirwa n’amakipe y’abatarabigize umwuga kuva ku myaka 18 kugeza kuri 30,bazajya bakora ikipe y’abakinnyi 7 barimo 5 babanza mu kibuga n’ababiri basimbura ndetse bakazajya bakinira muri kimwe cya kabiri (igice cy’ikibuga) cy’ikibuga aho kuba ikibuga cyose.

Turbo King igiye gufasha abakunzi bayo kuva mu bukene
Muri buri turere uko ari 10 hazajya hazajya hatoranywa amakipe 16 azajya agabanywa mu matsinda 4 ahatane,ibaye iya mbere ku karere yegukana ibihumbi 250 by’u Rwanda,ndetse ijye guhatana ku rwego rw’intara niharenga izajya ihabwa ibihumbi 500 byiyongera kuri bya 250 yabonye ku karere,ihite ijya ku rwego rw’igihugu guhangana n’andi makipe ahagarariye izindi ntara z’u Rwanda uko ari 5 aho iya mbere ku rwego rw’igihugu izahabwa akayabo ka miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda n’igikombe,iya 2 izahabwa izajya ihabwa ibihumbi 500,iya 2 ibihumbi 250.

Karadjov ushinzwe gushaka amasoko muri Bralirwa yavuze ko Turbo King Cup izaba nka PGGS

Nkuko abatangije aya marushanwa babivuze,aya makipe agizwe n’abakinnyi 5 afite umwihariko kuko azongera uburyohe bwa ruhago mu Rwanda cyane ko Turbo King izafatanya na FERWAFA na MINISPOC ndetse hazitabazwa abasifuzi b’inzobere.

Aho abakunzi ba Turbo King bafite imifuniko 100 bazajya biyandikishiriza

Amarushanwa ya mbere azatangirira mu karere ka Huye ku wa 16 Kamena 2018,akomereze mu tundi turere 9 dusigaye nka Nyanza ku wa 23 Kamena 2018 Kayonza ku wa 30 Kamena,Gatsibo ku wa 07 Nyakanga,Musanze kuwa 14 Nyakanga,Gicumbi ku wa 21 Nyakanga,Rubavu ku wa 28 Nyakanga 2018,Rusizi ku wa 04 Kanama,Gasabo ku wa 11 Kanama,umukino wa nyuma uzabera kuri stade ya Kigali ku wa 18 Kanama 2018 aho hazatangwa igikombe.

Amakipe azajya atanga ayandi kugira imifuniko nibura 100 azajya ahita yiyandikisha ku tubari dukomeye ducuruza Turbo King twatangajwe n’abashinzwe amarushanwa muri buri karere .