Print

Lydia yatangaje ko atazambara Bikini mu marushanwa ya Miss Heritage Universe

Yanditwe na: Muhire Jason 8 June 2018 Yasuwe: 1150

Miss Heritage Universe irushanwa rizahuza abakobwa bagera kuri 80 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi. Dushimimana Lydia w’imyaka 19 wabaye Miss Heritage Rwanda 2018, yatoranijwe guhagararira u Rwanda biciye muri Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda.

Mu Kiganiro yigeze kugirana na Radio Rwanda uyu mukobwa yavuze ko adashobora gukora ibihabanye n’umuco nyarwanda ,abajijwe niba azambara bikini mu marushanwa yasubije ko atabikora kubera ko yaba yangije umuco nyarwanda .

Yagize ati” Sinakwambara Bikini kubera ko naba nishe umuco nyarwanda ,ahubwo nasaba abateguye irushanwa ko nakwambara indi myenda bitewe n’umuco w’iwacu kuko mbirenzeho naba nishe umuco.

Abajijwe ku bandi bakobwa biyambitse bikini muri aya marushanwa barimo Colombe na Habiba yasubije ko atazi impamvu babikoze ndetse asaba umunyamakuru ko yazamubariza impamvu babikoze .

Iri rushanwa rya Miss Heritage Universe rifite intego yo guhuza ubwiza n’umurage mu kunezeza abantu, kwigisha, guhindura ubuzima bwa bamwe no kuzamura umuco wa buri gihugu binyuze muri ba nyampinga bazaba baserutse, ikindi nuko rigiye kuba ku nshuro ya mbere, ryateguwe mu buryo bumwe n’ubwa Miss Heritage Global yaberaga muri Africa y’Epfo na Zimbabwe abayiteguraga bakagirana amakimbirane, umwe agahita atangiza Miss Heritage Universe. Rizamara ibyumweru bibiri abazitabira bazaba bacumbikiwe muri hoteli ya Pearl of Africa.

Irushanwa rya Miss Hertage Global ry’uyu mwaka ryogamobaga kwitabirwa na Shimwa Guelda wari wabaye Miss Heritage Rwanda 2017. Muri 2016 Bagwire Keza Joanah yararyitabiriye naho muri 2017 ryitabirwa na Mutoni Jane.