Print

Umugore w’umwe mu bakinnyi ba Portugal yabagiriye inama yo kujya bikinisha mbere ya buri mukino w’igikombe cy’isi kugira ngo bazacyegukane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2018 Yasuwe: 3454

Uyu mugore w’uyu munyezamu usanzwe ari umuvuzi w’ibitsina,yagiriye inama abakinnyi ba Portugal ko niba bashaka kwegukana igikombe cy’isi kigiye kubera mu Burusiya,bakwiye kujya bikinisha mbere ya buri mukino w’igikombe cy’isi bazakina.

Dr Ribeiro yabwiye abakinnyi ba Portugal barimo n’umugabo we ko kwikinisha bimara imihangayiko

Uyu mugore yavuze ko umukinnyi wikinishije aruhuka mu mutwe kurusha utabikoze ndetse ko nta kintu cyiza kiva mu kwifata.

Mu gitabo yanditse yise “Manuel of Seduction” Dr Ribeiro usanzwe ari umugore wa Patricio yavuze ko abakinnyi ba Portugal bakwiye kujya bikinisha mu rwego rwo kwivura umunaniro bityo bizabafasha kwegukana igikombe cy’isi nkuko mu mwaka wa 2016 batwaye Euro mu Bufaransa.

Umugore wa Patricio yamugiriye inama yo kwikinisha we na bagenzi be ba Portugal

Uyu mugore yabwiye TV ya Portugal ko kuva abakinnyi b’iki gihugu bazaba bari kure y’imiryango yabo bizabagora gukora imibonano mpuzabitsina bityo bakwiriye kujya bikinisha.

Dr Ribeiro yavuze ko abakinnyi ba Portugal bagiye bikinisha mbere y’imikino bakwegukana igikombe cy’isi

Amakuru avuga ko benshi mu bakinnyi bagira iyi ngeso yo kwikinisha ndetse bemeza ko bibagirira akamaro iyo bari guhatana mu marushanwa atandukanye.