Uyu muhanzikazi w’umwongereza yasohokanye n’umukunzi we mu Butaliyani aho bafashwe amashusho bari kuryoshya ndetse urukundo rwabarenze bigera ubwo uyu musore asoma Rita Ora ibirenge.
Rita Ora w’imyaka 27, uzwi mu ndirimbo nka Black widow n’izindi,yari yambaye utwenda tw’imbere tw’amabara menshi,amadarubindi ubwo yari yagiye kugabanya akazuba ku mucanga.
Benshi batangajwe n’amafoto uyu muhanzikazi yifotoje afashe ku myanya ye y’ibanga aho benshi mu babonye aya mafoto,batabuze kumunengera ku mbuga nkoranyambaga.