Print

Green Party ifite intego yo gutsindira 20% by’ imyanya y’ abadepite

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 June 2018 Yasuwe: 461

Perezida wa DGPR, Dr Frank Habineza yatangarije The New Times ko biteguye gutanga urutonde rw’ abakandika ruzaba ruriho abakandida 60.

Yagize ati “Ishyaka ryatangiye kwitegura aamatora mu Ukwakira umwaka ushize. Twatangiye dukora inama ku rwego rw’ akarere tugatora abakandida babiri umugabo n’ umugore muri buri karere, iki gikorwa cyarangiye muri Gicurasi”

Habineza wari wiyamamarije umwanya wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda umwaka ushize ni umwe mu bari ku rutonde rw’ abifuza kuba abadepite.

Ishyaka DGPR rifite kongere yaguye tariki 23 Kamena izemerezwamo umurongo mugari w’ ibitekerezo(manifesto) bazagenderaho mu matora y’ abadepite nk’ uko Habineza yabitangaje.

Dr Habineza yavuze ko ishyaka rizakora ibishoboka byose rikuzuza ibisabwa n’ itegeko rigenga amatora harimo no kuba abakandida bafite ibyemezo by’ uko bafunzwe cyangwa batafunzwe bigakorwa mbere y’ uko aba bakandida bemezwa na kongere y’ ishyaka DGPR.

Mu matora aheruka y’ umukuru w’ igihugu Dr Habineza wari umukandida w’ ishyaka DGPR yagize amajwi 0,47, Perezida Paul Kagame wari watanzwe n’ ishyaka FPR inkotanyi atsinda amatora n’ amajwi 98.63 naho Phillippe Mpayimana wari umukandida wigenga agira 0.73.

Habineza afite icyizere ko ishyaka rye rizatsindira imyanya myinshi mu matora y’ abadepite.

Ati “Dufite icyizere ko tutazabura nibura 20% by’ amajwi yose mu gihugu….Dutegereje kureba amashyaka azishyirahamwe na FPR ariko uyu mwaka dufite amahirwe aruta ay’ umwaka ushize”.

Ishyaka DGPR ryashinzwe muri Kanama 2009, rifite umurongo w’ ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi.
Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda igizwe n’ abadepite 80.