Print

Nyina wa Nyakwigendera Kanumba yatangaje ko atazataha ubukwe bwa Lulu

Yanditwe na: Muhire Jason 9 June 2018 Yasuwe: 1904

Muri izi mpera z’icyumweru nibwo Elizabeth Michael yatangaje ko agiye kurongorwa n’umukunzi we Majizzo wamubaye hafi mu gihe yari muri gereza.

Ubu bukwe bwaba bombi bwemejwe na Paul Makonda uzaba uhagarariye imihango y’ubukwe bwose ndetse watangaje ko ibirori by’ ubukwe bizabera Dodoma .

Flora Mtegoa nyina wa Kanumba ubwo yabazwaga niba ashobora kuzataha ubu bukwe yasubije ko yumvishe ko uyu mukobwa agiye kurongorwa gusa adashobora gutaha ubukwe bwe niyo yamuha ubutumire kubera ko ataramubabarira icyaha yakoze cyo kumwicira umwana.

Yagize ati” Numvishe ko afite ubukwe gusa sinshobora kubutaha kuko ntaramubabarira icyaha yakoze cyo kwica umwana wanjye”.

Magingo aya itariki y’ubukwe bwaba bombi ntiramenyekana gusa biravugwa ko ubukwe bwabo budashobora kurenza ukwezi k’Ukwakira uyu mwaka turimo.