Print

Umukwe wa Mugabe yatawe muri yombi nyuma yo gufungira mu biro umugore utari uwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 June 2018 Yasuwe: 4227

Simba Chikore, umugabo w’ umukobwa rukumbi wa Robert Mugabe yafashwe ku wa Kane nyuma y’ imvururu zabereye mu kazi.

Umunyamategeko Bertha Zakeyo utunze mu buryo budasobanutse umutungo wa kampani itwara abagenzi mu ndege muri Zimbabwe yabwiye polisi ko Chikore yari yamufungiraniye mu biro.

Kuva iyi kampani yashingwa mu mwaka ushize umutungo w’ uyu munyamategeko wakomeje guteza urujijo bamwe bamwe batangira gukeka ko uyu mukobwa avuka mu muryango wa Mugabe.

Umuvugizi wa polisi ya Zimbabwe Charity Charamba yemeje aya makuru ubwo yaganirana n’ umunyamakuru wa Bulawayo24.

Charity Charamba yavuze ko uyu mukwe wa Mugabe yafashwe ku wa Kane nyuma y’ uko uyu mugore w’ umunyamategeko atangaje ko yashimuswe.

Polisi ya Zimbabwe ivuga ko iperereza ry’ ibanze ryagaragaje ko kugira ngo umukwe wa Mugabe ashimute uyu munyamategeko byaturutse ku makimbirane yo mu kazi bari bafitanye.