Print

Umuhanzi Harmonize yandagajwe n’inkumi bahoze bakundana

Yanditwe na: Muhire Jason 10 June 2018 Yasuwe: 4083

Ibi bije nyuma y’aho Harmonize atangaje ko Jackline azagaragara mu bitaramo ari gutegura. Harmonize aherutse gutangaza ko ari gutegura ibitaramo kandi ko bizitabirwa n’uwahoze ari umukunzi we Jackline Wolper mu rwego rwo kugaragaza ko nta kibazo bafitanye, dore ko mu minsi ishize bacananyeho umuriro Harmonize agashyira hanze urutonde rw’abagabo 11 baryamanye n’uyu mukobwa.

Wolper akimenya ko Harmonize yatangaje ko bazakorana igitaramo, ntiyashimishijwe n’aya magambo,ahita, atangaza ko atazagaragara muri ibi bitaramo Harmonize ari gutegura, ahubwo ko ari guteka imitwe ku bantu kugira ngo bazaze ari benshi.

Yagize ati :“ Ntabwo ndi muri Tanzaniya nta n’ubwo nzaba ndi mu gitaramo icyo ari cyo cyose, haba icya Mbagala cyangwa Posta. Njyewe Wolper ntaho mpuriye nabyo… ibyo bavuga byose ni ibinyoma ntaho mpuriye nabyo. Sinshaka ko abantu bakoresha izina ryanjye mu kuresha abantu, mureke abatekamutwe.”