Print

Mc Tino yunze murya Senderi avuga impamvu ituma adashaka umugore

Yanditwe na: Muhire Jason 10 June 2018 Yasuwe: 1316

Mc Tino, umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bamaze igihe mu muziki ndetse akaba n’umushyushyabirori( Mc)ukomeye cyane hano mu Rwanda kuri ubu akaba kandi ari umuhanzi witandukanyije n’itsinda rya TBB yabarizwagamo avuga ko kuba atarongora abiterwa n’ubukene afite.

Mc Tino yatangaje ko kuri ubu afite umukunzi ariko batariyemeza kurushinga. Uyu muhanzi utarashatse gutangaza izina ry’umukunzi we avuga ko adashobora kwiyemeza kujya kurushinga nyamara abona nta bushobozi arabona bwo kuba yakubaka agafata neza umufasha we.

Mc Tino wemera ko hari igihe ashyirwaho igitutu n’abandi yagize ati :“Hari abo njya numva bambwira ngo Ally Soudy yaragutanze, Tom Close yaragutanze, Plaisir yaragutanze, ariko bakirengagiza ko navutse njyenyine…”

Mc Tino yasoje avuga ko impamvu nyamukuru atarongora mu by’ukuri ari uko nta bushobozi afite.