Print

Umukobwa yateye indobo umukinnyi wa Everton kugira ngo ajye mu marushanwa y’urukundo aberamo n’ubusambanyi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2018 Yasuwe: 4085

Uyu mukobwa yakundanye n’uyu musore Dominic Calvert-Lewin ariko kuva kera yahoraga yifuza kujya muri aya marushanwa kugira ngo abe icyamamare kurushaho,byatumye ahitamo gutandukana n’uyu musore wahesheje igikombe cy’isi cy’Abatarengeje imyaka 20 Ubwongereza mu mwaka ushize.

Nkuko bamwe mu nshuti z’uyu mukobwa babitangaje, Meg yabonye ko atajya muri aya marushanwa aba yiganjemo ubusambanyi kandi afite umusore bakundana,niko gusaba uyu mukinnyi ukiri muto ko bahagarika urukundo rwabo.

Aya marushanwa ya Love Island akundwa n’abantu benshi bakomoka mu Bwongereza,ahuriza abahungu n’abakobwa 12 ku kirwa, aho umuhungu n’umukobwa (Couple) bagargarizanya urukundo,abatowe na rubanda ko bahize abandi bagahembwa dore ko aya marushanwa aca live kuri TV ya ITV 2.

Amarushanwa y’uyu mwaka azabera ku kirwa cya Fiji,aho couple izatsinda izahembwa akayabo k’ibihumbi 50 by’amapawundi.