Print

Umunyamakuru Muzehe Gakuru yaguye mu cyobo arakomereka bikomeye

Yanditwe na: Muhire Jason 10 June 2018 Yasuwe: 9541

Muzehe Gakuru wamenyekanye mu Rwanda ubwo yakoraga ku maradiyo atandukanye arimo Flash Fm ndetse na Radio One .Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018 yakoze impanuka ikomeye ubwo yarari mu Karere ka Bugesera i Nyamata aho yari ari kuri telefone akanyura ahantu hari icyobo kirekire kidafunze, akaza kucyigwamo bitewe n’uko atari yawubonye .Abantu bamugezeho bwa mbere bahise bamujyana mu bitaro bya Nyamata aho yavanywe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018 ajyanwa i Kanombe.

Nyuma yo kubona ko i Kanombe bigoranye uyu munyamakuru yajyanywe muri CHUK ari naho ari magingo aya. Numa yo kumunyuza mu cyuma basanze yagize ikibazo cyo kuvira mu bwonko, uyu aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abashinzwe kumwitaho bemeje ko agomba kubagwa mu mutwe kugira ngobahagarike uku kuva gukunze guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’abantu.

Amakuru kuri ubu ari kuvugwa nuko uyu Munyamakuru arembye cyane. Gusa ngo abaganga baracyakomeje kumwitaho.


Comments

11 June 2018

Yooo!Imana iraza kumukiza,twizere ko araza kumererwa neza