Print

APR FC inaniwe gutsinda Police FC bifasha AS Kigali kuguma ku mwanya wa mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2018 Yasuwe: 2178

Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali,warangiye amakipe yombi agabanye amanota bituma intambara irushaho gukara hagati ya AS Kigali na APR FC ,dore ko zahise zinganya amanota 51.

Police FC niyo yafunguye amazamu bwa mbere,kuko umupira ugitangira ku munota wa 9, Ndayishimiye Antoine Dominique yahise atsinda igitego ku burangare bwa myugariro Nsabimana Aimable wananiwe gukura umupira imbere y’izamu.

Police FC yakomeje kurusha APR FC ndetse igenda ibona uburyo bukomeye imbere y’izamu ibupfusha ubusa,byatumye igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0 bwa APR FC.

Umutoza Petrovicna bagenzi be bagiye kuruhuka bakubita agatoki ku kandi,bibutsa abakinnyi ba APR FC ko bagomba guhatama kugira ngo batware igikombe byatumye ku munota wa 72 w’umukino Nsabimana Aimable yishyurira iyi kipe ya gisirikare ndetse umupira urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Kunganya kwa APR FCbyatumye C inganya imikino n’amanota 51 na AS Kigali ,iguma ku mwanya wa 2 bitewe n’imikino yabahuje aho AS Kigali, yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura, mu gihe ubanza APR FC yatsinze ibitego 2-1.