Print

Eddy Kenzo yibasiye abavuga ko sida imurembeje

Yanditwe na: Muhire Jason 11 June 2018 Yasuwe: 2389

Mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda hacicikanye amakuru avuga ko Umuhanzi Eddy Kenzo yaba amaze iminsi aryamye mu bitaro kubera kwanga gufata imiti igabanya ubukana bwa Virus Itera SIDA yaba ariyo ntandaro yatumye arwaragurika.

Eddy Kenzo ubusanzwe witwa Edirisa Musuuza n’umuhanzi ukomeye cyane muri Africa akaba n’umuyobozi wa Label yitwa “Big Talent” izwiho kuzamura abanyempano bo muri Uganda.

Kenzo yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Case Hospital biherereye ahitwa Nakasero, Indwara yari yarafashe uyu muhanzi yari itaramenyekana kugera magingo aya, ibi bikaba ari nabyo byatumye yibasirwa.

Bimwe mu bitangazamakuru bikorera mu gihugu cya Uganda byatangaje ko Eddy Kenzo yaba yarasuzuguye kunywa imiti igabanya ubukana bwa Virus Itera SIDA, akaba ari nayo mpamvu yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya. Gusa aya makuru uyu muhanzi yayanyomoje yivuye inyuma yerekana ibisubizo by’ ukuri yahawe na Muganga bigaragaza ko atarwaye agakoko gatera Sida.

Hashyize hanze urupapuro rugaragaza ko ntagakoko ka sida aba nako ndetse.

Twakwibutsa ko Eddy Kenzo ari umuhanzi wavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo Rema kuri ubu banafitanye umwana mukuru.