Print

Beyonce na Jay Z bashyize hanze amafoto bambaye ubusa bari mu gitanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2018 Yasuwe: 5245

Uyu mugabo n’umugore bafite agatubutse ndetse bakurikiranwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga ku isi,bashyize hanze amafoto bambaye ubusa asohoka mu gitabo kivuga ku ruhererekane rw’ibitaramo bari gukora bise ’On The Run II’ .

Beyonce na Jay Z bamaze kubyarana abana 3,ntibatinye amagambo y’abantu bashyira hanze amafoto yabo bambaye ubusa ndetse hari n’iyo bari baryamye.

Beyonce na Jay Z bashakanye mu mwaka wa 2008,bazwi cyane mu ndirimbo bagiye bakorana nka Upgrade,Drunk in Love n’izindi,basohoye aya mafoto mu gitabo,ariko abafana babo n’ibitangazamakuru byayakwirakwije hirya no hino.

Uyu muryango wagiye urwana n’ibihuha byavugaga ko bashobora gutandukana ndetse mu cyumweru gishize bongeye guhamya indahiro yo kubana akaramata.