Print

Cyamunara y’imashini zikora itabi zo mu ruganda rwo kwa Rwigara yasubitswe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 June 2018 Yasuwe: 2508

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana Vedaste, wagombaga kuyobora iyi cyamunara yatangaje ko yi cyamunara yimuriwe ku wa Mbere w’icyumweru gitaha kugira ngo impande zombi zibanze kumvikana ku gaciro k’ibigomba gutezwa cyamunara.
Me Habimana wabanje gushimira abari bitabiriye cyamunara, yabajije niba hari uwo mu muryango wo kwa Rwigara uhari, ntihagira uwigaragaza nubwo hari musaza wa Anne Rwigara. Gusa uyu mukobwa usanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa by’ubucuruzi by’uyu muryango ntiyari ahari.

Me Habimana yagize ati “Cyamunara yari iteganyijwe uyu munsi i saa yine ntikibaye kuko ubuyobozi bw’uruganda PTC butishimiye igenagaciro, tukaba tuyimuriye ku wa Mbere utaha i saa tanu za mu gitondo kugira ngo PTC ikoreshe uburenganzira bwayo amategeko yemera bwo kuvuguruza igenagaciro. Cyamunara yimuwe kugira ngo PTC ihabwe uburenganzira bwo kuvuguruza igenagaciro izabe yatugejejeho iryo genagaciro ryabo bazaba bakoze.”

Inkuru ya Igihe.com ivuga ko abanyamakuru bashatse kubaza Me Habimana iryo genagaciro ryari ryatanzwe mbere rikaba ryanzwe na PTC, ntiyagira icyo atangaza.

Iyi cyamunara yimuriwe ku wambere utaha izabera ku ruganda PTC rwubatse i Gikondo muri ‘Parc Industriel’ mu rwego gushaka ubwishyu bw’ibirarane by’imisoro uru ruganda rubereyemo Leta.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kivuga ko cyishyuza uru ruganda ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, byo guhera mu 2012.

Iyi cyamunara yatangajwe mu cyumweru gishize ije ikurikira indi yabaye mu mpera za Werurwe uyu mwaka yatejwemo amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ ryegukanywe na Murado Business Ltd yishyuye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512.

Muri iyo cyamunara na bwo Anne Rwigara yari yanze agaciro kahawe itabi we yavugaga ko kabarirwa hafi miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko Me Habimana wari uyoboye cyamunara avuga ko amategeko yari yubahirijwe.