Print

Umugabo yateje akavuyo gakomeye mu ndege kubera kwinjizamo igipupe kimufasha gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2018 Yasuwe: 3257

Umugabo witwa McDowell wari wasinze cyane ku waGatandatu w’icyumweru gishize,yateze indege ya Jet2 yavaga Belfast muri Irlande y’Amajyaruguru yerekeza Ibiza muri Espagne akora ikosa yinjizamo igipupe yifashisha mu gukora imibonano mpuzabitsina byatumye abagenzi bavuga ko babangamiwe niko gusaba ko indege yamusiga ku kibuga cy’indege cya Toulouse kubera akavuyo yateje.

Uyu McDowell yatawe muri yombi kubera guteza akavuyo mu ndege

Uyu mugabo wabangamiye abagenzi agatuma iyi ndege ikerererwa,yahise ahagarikwa burundu kuzongera gutega indege z’iyi kompanyi nyuma yo kubuza umudendezo abagenzi ndetse agashyamirana na polisi ubwo bahagararaga batabiteguye ku kibuga cy’indege cya Toulouse.

Ubuyobozi bwa Jet 2 bwavuze ko uyu mugabo yagaragaje imyitwarire idakwiye kwihanganirwa, ubwo yashyamiranaga n’abashinzwe umutekano w’iyi ndege kubera ko yari yasinze,byabaye ngombwa ko bitabaza polisi ikamufunga.

Umwe mu bagenzi bari muri iyi ndege yavuze ko uyu mugabo yabangamiye abagenzi kuko yinjije iki gipupe kimufasha gukora imibonano mpuzabitsina mu ndege yarimo n’abana bato.

Uyu mugabo yatumye iyi ndege ikerererwa amasaha 3 kuko yagombaga gukoresha amasaha 3 kugera Ibiza,ikaza guca mu Bufaransa kugira ngo basohore uyu mugabo byatumye ikoresha amasaha 6.