Print

NTIBISANZWE PE!Umugabo washyinguranye Papa we imodoka y’agaciro yo mu bwoko bwa BMW yatunguye isi yose[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 June 2018 Yasuwe: 6532

Uyu munya Nigeriya yavugishije benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye dore ko ariho hacaracaraga iyi foto, Uyu mugabo witwa Azubuike yakomerekeje abaturage batuye muri Ihiala, muri Leta ya Anambra ho muri Nigeria bitewe ahanini n’iki gikorwa yakoreye Se umubyara wari witabye Imana.

Nyuma yo kubura umubyeyi we yakundaga cyane, Azubuike yahise afata umwanzuro wo kumushyingura mu modoka yo mu bwoko bwa BMW mu rwego rwo kumushyingura mu cyubahiro.

Iyi foto y’uyu mugabo yakomeje kuzenguruka kuri Facebook muri Nigeria ari naho aba bombi baturuka yavugishije benshi , mu bantu bagera 1 500 batanze ibitekerezo kuri iyi foto, bamwe bavugaga ko yahaye umubyeyi we icyubahiro abandi bakavuga ko aya mafaranga yaguzemo imodoka yo gushyinguramo Se yakagombye kuyakoresha ateza imbere agace atuyemo nkuko ikinyamakuru cyo muri Nigeria , Naija.ng, dukesha iyi nkuru cyabyanditse.


Comments

Mazina 12 June 2018

Ibi bibeshyuza bya bindi bavuga ngo upfuye aba yitabye imana.Kuko aramutse koko yitabye imana,ntabwo wamuhambana ibintu bihenze.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Urugero:Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa,agasubira mu gitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ko azitaba imana nkuko amadini yigisha.Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka ku munsi w’imperuka,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bible ivuga ko igihano cy’abanyabyaha ari urupfu rwa burundu.Niba koko iyo dupfuye tuba twitabye imana,UMUZUKO ntabwo wazabaho.Ikindi kandi,twajya dukoresha umunsi mukuru ko umuntu wacu yitabye imana.Kuki se turira aho kwishima?