Print

Donald Trump na Kim Jong Un bafashe imyanzuro ikomeye mu muhuro w’amateka bakoreye muri Singapore [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 June 2018 Yasuwe: 2157

Mu mafoto yasakaye hirya no hino ku isi,aba bagabo bombi bahanye ibiganza ndetse bagirana ibiganiro birambuye imbona nkubone.

Aba baperezida bahuriye kuri hoteli yitaruye yitwa Capella Resort iherereye ku kirwa cya Sentosa muri Singapore,bamaze iminota 45 baganira gusa hakoreshejwe abasemuzi nubwo bivugwa ko babikoze nkana bose bazi Icyongereza.

Trump yavuze ko yishimiye guhura na Kim bari bamaze iminsi bashyamirana ndetse ko uyu muhuro wabo ugiye kuba urufunguzo rwo guhura kenshi.

Kim yabwiye Trump ko bitari byoroshye ko bahura ndetse ibyagiye biba mbere ndetse n’amagambo yatangazwaga yari imbogamizi y’umuhuro wabo gusa babyirengagije bagahura.

Biravugwa ko aba bombi bageze ku mwanzuro mwiza mu biganiro byabo ndetse ko Kim yasinye impapuro zumvikana neza zihamya ko agiye guhagarika icurwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi.

Nubwo Trump atavuze neza ibyari mu nzandiko Kim yasinye,yasezeranyije abantu ko ari inyandiko zifite agaciro kandi zikomeye.

Yagize ati “Abantu bagiye gutungurwa,bagiye kwishimira ko tugiye guhagarika ikibazo gikomeyecyari gihangayikishije isi.Ndashimira nyakubahwa Kim kubera igihe cy’ingenzi twamaranye.”

Trump yabwiye umunyamakuru ko abantu bakwiriye kwishimira ibiganiro bye na Kim kuko imyanzuro bagezeho ari ingirakamaro kandi iyi ari intangiriro y’umubano wabo kuko bagiye kujya bahura kenshi.

Trump na Kim bifuje ko ibyavuzwe ndetse n’ibyabaye mu minsi ishize byahinduka amateka,bakagirana umubano ukomeye ndetse n’ibihugu byombi bikumvikana.










Comments

Gatera 12 June 2018

Ibi nibyo ISI ikeneye: Gusenya intwaro zose ku isi,aho kuzikora no kwiga kuzirwanisha.Muli 1945,imbere ya UN Headquarters I New York,hashinzwe icyapa cyanditseho amagambo dusanga muli Yesaya 2:4,havuga ngo:" Inkota zabo bazazicuramo amasuka,amacumu yabo bayacuremo impabuzo.Nta gihugu kizabangulira ikindi inkota,kandi ntibazongera kwiga kurwana".Icyo cyapa nubu kirahari.Nyamara kuva babyandika,hamaze kuba intambara zibarirwa mu magana:Vietnam,Korea,Biafra,Uganda,Rwanda,DRC,Angola,Syria,Afghanistan,Irak,Yemen,etc...
Inyinshi ni Civil Wars (abenegihugu birwanira).Hamaze kuba Genocides nibuze 4: Rwanda,Germany,Armenia na Cambodia.Budget ikoreshwa mu gisirikare ku isi,ni hafi 1.7 Trillions Usd.
Abantu baramutse bumviye imana bagakundana,ibi byose byavaho: Inganda z’intwaro,ibigo bya gisirikare,amagereza,Ministries of Defense,Justice,police,etc..
Nubwo aba basinye "Denuclearisation Treaty of Corean Peninsula",isi iracyafite ibindi bibazo by’ingutu bishobora gutera intambara ya 3 y’isi twese tugashira: Syria,Iran,Ukraine,Baltic States na South China Sea.Nubwo abantu bakomeza gusuzugura imana,nta kabuza izazana Paradizo,ariko ibanje gukuraho abantu bose bakora ibyo itubuza.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.Ubutegetsi bw’iyo si izaba Paradizo,buzahabwa Yesu.Nabyo bisome muli Ibyahishuwe 11:15.Umuntu wese ushaka kuzaba muli Paradizo,agomba kwitandukanya n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza,agashaka imana ashyizeho umwete.Soma Zefania 2:3.Nubwo benshi bakeka ko bitazaba,nta kabuza bizaba,nubwo byatinze.Kuko nta kintu imana ivuga ngo cyekuba.
Ni YESU ubwe wabivuze muli Luka 1:37.Nicyo imana yise Umunsi w’Imperuka muli Ibyakozwe 17:31.Ibintu birimo kubera mu isi bitabagaho,byerekana ko uwo munsi uri hafi cyane.