Print

Karongi: Umuyobozi wakubitiwe imbere y’ abarimu n’ abanyeshuri ntarabona ubutabera

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 June 2018 Yasuwe: 2724

Mu masaha y’igitondo ubwo yasuraga ikigo cy’amashuri abanza cya Gataka mu murenge wa Mubuga Hitumukiza Robert ushinzwe uburezi mu karere ka Karongi yasanze abanyeshuri bakererewe.

Ibi ngo byaramurakaje maze yegera Nkundumukiza Jean Bosco, umuyobozi w’ikigo, aramucira amukubita n’urushyi ku itama abanyeshuri bamwe n’abarimu bareba nk’uko uyu wahohotewe abivuga.

Uyu muyobozi w’ishuri yabwiye Umuseke ati “Ubundi yaje tuvuye kuri ‘ressamblement’ ambaza niba yabaye, mubwira ko yarangiye anshira mu maso ngo ninzibe, ahita ankubita urushyi.”

Ibi byaramubabaje cyane nk’umugabo gukubitirwa imbere y’abanyeshuri n’abarezi maze abibwira abamukuriye asaba ko arenganurwa.

Ati “Kandi si njye bibayeho bwa mbere, icyo nifuza ni uko yagirwa inama.”

Ngirababo Cyprien umwarimu kuri iki kigo avuga ko yatunguwe no kubona umuntu uzi ubwenge yakubitira mugenzi we mu kazi kandi bose ari abayobozi.

Ngirababo ati “Twaratunguwe kubona umuyobozi asebya mugenzi we imbere y’abanyeshuri, byaratubabaje cyane, twaramugaye.”

Ibi abihuriyeho n’abandi barimu babonye n’abumvise ibi bigisha kuri iki kigo, gusa ngo batangazwa n’uko uwabikoze nta cyo yabibajijweho.

Hitumukiza Robert ushinjwa gukubita umuyobozi w’ishuri yabwiye umunyamakuru wacu ko yajya kubaza Police aho bamureze.

Yongeraho ati “Ayo ni amagambo murimo, niba mukorera igitangazamakuru gisobanutse muzaze tuvugane.”

Ndayisaba Francois Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ko icyo kibazo bakimenye bakaba bari kugikurikirana.

Ati “Twoherejeyo ‘Commission social’ ya Njyanama ngo idukurikiranire, twoherejeyo n’abandi batandukanye dutegereje amakuru bazazana tugafata umwanzuro uwakoze amakosa akayahanirwa.”

Ubu hashize ibyumweru bitatu icyo gikorwa cyo gukurikirana ibyabaye gitangiye, nta kiratangazwa cyabivuyemo.


Comments

kalisa 12 June 2018

Mayor Ndayisaba arashoboye ndamuzi. Niba ikibazo akizi azagikemura ni umugabo nemera cyane. Twarakoranye ayobora umurange wa Mubuga, arasobanutse.


karenzi 12 June 2018

Biratangaje pe!!! Nonese gukubita abana byavuyeho none hasigaye hakubutwa abayobozi bayobora abarimu? Karongi rwose mugerageze mukemure icyo kibazo