Print

Umusore yarongoye inkumi ifite umubyibuho utangaje [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 12 June 2018 Yasuwe: 5582

Umukobwa wita Virtous Joy yakoze ubukwe n’umusore witwa Joy Thomas umuhango wagaragayemo imyiteguro idasanzwe ndetse n’udushya twinshi.

Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa gatandatu nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Naija cyavuze bwaranzwe n’ ubwitabire bw’abantu baringaniye nyuma yuko umuryango wuyu musore wamucaga integer uvuga ko atarakwiye kurongora umukobwa ungana kuriya kubera ko abakobwa beza kandi baringanye bahari .

Mu kiganiro Thomas yagiranye na Kimwe mu bitangazamakuru yahishuye ko impamvu nyamukuru yahisem kurongora uyu mukobwa aruko mu buzima busazwe ntakibi amuzi ho ndetse ari umukobwa w’umutima ndetse abona ko yari akwiye kuzamubera umugore mwiza.

Yasoje asaba abandi basore bagenzi be kudaha agaciro cyangwa kudakurikiza ibyo imiryango yabo ibabwira mu gihe bashaka gusenya umubano n’abakobwa bakundana kuko akenshi baba batazi uko mwahuye cyangwa amayeri wakoresheje umutereta.