Print

Leroy Sane yasomanye n’umukunzi we wari wambaye Bikini rubanda rukoma amashyi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 June 2018 Yasuwe: 1851

Mu mafoto ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye,uyu musore w’imyaka 22 wigaragaje cyane mu mwaka w’imikino ushize ubwo yafashaga ikipe ya Manchester City gitwara igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza Premier League,yagaragaye ari gusomana n’uyu mukunzi we ku mucanga wa California.

Mu kumuserereza benshi bavuze ko uyu ari uburyo bwiza yabonye bwo kumwibagiza agahinda yatewe no kwirengagizwa n’umutoza Joachim Low w’Ubudage,kandi yarabaye umukinnyi ukiri muto wigaragaje muri Premier League.

Leroy Sane wagaragaje ko atishimiye kubura mu ikipe y’Ubudage izakina igikombe cy’isi,azarebera umukino wa mbere w’iki kipe kuri TV ubwo izaba ihanganye na Mexico ku Cyumweru.