Print

Idubu ryishe umugore n’umugabo rikomeretsa abandi bantu 7

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 June 2018 Yasuwe: 4515

Ku Cyumweru mu gitondo cya kare,iri dubu ryateze umugore witwa Baipilli Urvasi w’imyaka 50 ubwo yari agiye kumena ibishingwe inyuma y’urugo ritangira kumurya niko gutaka atabaza umugabo we witwa Tirupathi Rao w’imyaka 55 wahuruye aje gutabara,agapfana n’uyu mugore we.

Byarangiye iri dubu abaturage baryivuganye

Rimaze kwica uyu muryango ryahise ritera undi mugabo riramukomeretsa cyane we n’abandi bagabo 3 bari baje kumutabara gusa ntiryabishe kuko bahise bajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Leta byitwa Palasa.

Iri dubu ryakomeje guhohotera abantu gusa ku bw’amahirwe abaturage bishyize hamwe barivuza amahiri n’inkoni,birangira baryishe.

Abo ryakomerekeje barembeye mu bitaro

Bivugwa ko iyi nyamaswa yageze muri iki cyaco ku wa Gatandatu abana barifata amashusho riri kure,babonye ribegereye barahunga niko gukora amahano mu gitondo cyo ku Cyumweru.

Abaturage batewe n’iri dubu n’abo mu gace kitwa Srikakulam mu burasirazuba bwa leta ya Andhra Pradesh mu Buhindi.