Print

Dore umukobwa wo muri Zimbabwe wakorewe ironda ruhu mu kabyiniro k’i Kigali[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 June 2018 Yasuwe: 6286

Uyauya ubusanzwe ukoresha amazina ya @JustDumo kuri twitter, Yaje gusura u Rwanda avuye i Nairobi muri Kenya. Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2018 ubwo yagiye kwidagadurira mu kabyiniro ka Cocobean gaherereye ku Kacyiru yangiwe kwinjira kubera ko afite ubumuga bw’uruhu (albino).

Mu butumwa yahise yandika kuri twitter yagaragaje ko byamuteye agahinda maze bisembura n’abandi batari bake basanzwe basohokera muri aka kabyiniro bagaragaza ko hasanzwe harangwa ivangura mu bakagana.

Uyauya mu butumwa bwe yagize ati “Nagize uwa Gatandatu mwiza kugeza ubwo Cocobean yanyangiye kwinjira mu kabyiniro kuko mfite ubumuga bw’uruhu”.

Ubutumwa Uyauya yanyujije kuri twitter.

Yakomeje avuga ko bakimara kumunena yahise abwira inshuti ze batakambira abasore b’ibigango barinda umutekano muri aka kabyiniro ntibamureba n’irihumye, binginze ubuyobozi bwa Cocobean nabwo ngo bikomeza kuba iby’ubusa birangira atashye atishimanye n’inshuti ze.

Mu babonye gutakamba kwa Uyauya harimo Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye wabwiye uyu mukobwa ati “Urakoze kugaragaza iki kibazo Uyauya. Tugiye kugikurikirana.”

Ubuyobozi bwa Cocobean bwasohoye itangazo ryisegura kuri Uyauya biciye kuri Twitter aho bashimangiye ko iyi restaurant iha ikaze abantu bose nta kurobanura ndetse ko badaheza abantu bafite ubumuga bw’uruhu.

Ubutumwa Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yanditse ahumuriza Uyayuya ko bagiye gukurikirana iki kibazo.

Ibi byabaye kuri Uyauya byarakaje benshi ndetse ku mbuga nkoranyambaga abatari bake bashimangira ko akabyiniro ka Cocobean kagiram ivangura mu bakiriya bakagana.

Uwitwa Bizimungu Julius yavuze ko abazungu batoneshwa muri aka kabyiniro ndetse agaragaza uburyo nk’umwirabura ashobora kwangirwa kwinjiramo aryozwa ko yambaye inkweto zifunguye nyamara umuzungu wambaye atyo we akakiranwa yabombi.

Ubutumwa bwanditswe n’ubuyobozi bwa Cocobean bwisegura kuri Uyauya.

Yagize ati “Ivangura muri aka kabyiniro rirahari. Ni ahantu umuzungu yemererwa kwinjira yambaye sandals nyamara umwirabura akangirwa. Birababaje.”

Andereya Nyanya yunzemo agira ati “Byambayeho mu ijoro ryo ku itariki 16 Gashyantare. Aho bigeze, kuba umucakara kuri Cocobean ni amahitamo.”

Mu bakwirakwije ubutumwa bw’agahinda Uyauya yahuye nako kubera uburyo yanenwe kuri Cocobean, benshi bagaragaje ko aka kabyiniro karyozwa ibyo kakoze ndetse byaba ngombwa kagafungwa kubera uburyo gatambamira uburenganzira bwa muntu.


Comments

Andy Macupa 12 June 2018

Aka kabyiniro byo nanjye hari abantu bangiye kwinjira ndeba birambabaza . Bafite imyumvire iciriritse ntazi pee