Print

Bakame wari warahagaritswe igihe kitazwi yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports yakirwa nk’umwami

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 June 2018 Yasuwe: 17266

Mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo Rayon Sports itane mu mitwe na APR FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona utegerejwe na benshi mu Rwanda,Bakame yanze guhera mu bihano ahitamo kuza kwifatanya na bagenzi be kugira ngo bihimure kuri uyu mukeba wabatsinze mu mukino ubanza wa shampiyona igitego 1-0,yakirwa nk’umwami n’abakinnyi bamuteruye bamuzengurukana ikibuga cy’imyitozo mu Nzove.

Bakame wari wahagaritswe igihe kitazwi yagarutse mu myitozo bitunguranye aho amakuru avuga ko abakinnyi bagenzi be abereye kapiteni,bandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports basaba ko yagarurwa mu ikipe ndetse na we ubwe ngo ku munsi w’ejo yandikiye ubuyobozi asaba imbabazi.

Nta muyobozi n’ umwe wa Rayon Sports wari ku kibuga ngo asobanurire abanyamakuru iby’igaruka rya Bakame muri Rayon Sports ndetse nawe yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru ubwo bamwegeraga.

Umuyobozi wa Tekinike Corneille yabwiye abanyamakuru ko biteguye neza umukino wa APR FC ndetse nabo babwiwe ko abatoza 3 ba Rayon Sports bahagaritswe ndetse biteguye kuzongera gukorana nabo.

Rutanga waganiriye n’abanyamakuru yababwiye ko nubwo bazakina uriya mukino batarabona umutoza ngo nta mpungenge bafite kuko ngo ari umukino w’abakinnyi ku giti cyabo kuruta ko ari uw’abatoza.

Yagize ati“Nk’abakinnyi tuyirimo neza. Nubwo wafata Claude (kit Manager) akadutoza nta kibazo. Uriya ni umukino w’abakinnyi ntabwo ari umukino w’abatoza. Abafana bazaze ari benshi badushyigikire. Uriya mukino ni uwacu abakinnyi kandi tuzayitsinda.”

Yassine Mugume na Shassir Nahimana ntabwo bakoranye na bagenzi babo imyitozo, mu gihe Nova Bayama yagarutse ndetse yakoreraga mu ikipe ya kabiri.Faustin Usengimana wasibye imikino ibiri iheruka yakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakoze imyitozo uyu munsi bafite morale ndetse ubona batarahungabanyijwe no kwirukanwa kw’abatoza babo batatu.


Comments

john 13 June 2018

Njye we nkumbwa jyemwaza namashame