Print

Umuraperi Iggy Azalea yashyize hanze amafoto yambaye ubusa mu rwego rwo gushaka umukunzi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2018 Yasuwe: 2026

Uyu mukobwa wari wambaye ubusa hose uretse inkweto ndende yari yambaye,ari mu bwigunge ndetse aherutse gutangaza ko yifuza umukunzi ndetse umusore wiyizeye yagenda bagakundana.

Iggy arashaka umukunzi umwibagiza Nick Young wamutengushye

Iggy w’imyaka 28 ukomoka muri Australia,ni umwe mu baraperi bakomeye b’abakobwa muri USA aho agwa mu ntege Nicki Minaj uyoboye abaraperikazi muri iki gihugu na Cardi B uri kuzamuka neza.

Uyu mukobwa yashyize hanze aya mafoto ye yambaye ubusa arangije yandikaho ati “Rimwe na rimwe hari ubwo uba ukeneye inkweto ndende gusa.”

Iggy Azalea amaze iminsi ashyira hanze amafoto akurura abagabo ndetse yashyize hanze aya mafoto yambaye ubusa ku munsi we w’amavuko mu rwego rwo gushaka umukunzi umwibagiza Nick Young ukina Basketball muri NBA, batandukanye mu mwaka wa 2016.

Iggy Azalea yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Fancy,Black Widow n’izindi zitandukanye.