Print

Umugore n’umugabo bahanutse ku rukuta rwa metero 30 ubwo bashakaga kwifata Selfie barapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2018 Yasuwe: 1833

Ubwo aba bombi bagiraga igitekerezo cyo kwifata Selfie,batekereje kwifotoreza ahantu hatuma uyu mucanga wose ugaragara mu ifoto niko kurira uru rukuta bajya hejuru bahageze barahanuka bikuta hasi,umwuka urahera.

Uyu mugabo ukomoka muri Australia n’umugore we w’umwongereza bahanutse kuri iki gikuta cya metero 30,ubwo telefoni yacikaga umwe muri bo agashaka kuyifata bigatuma agusha mugenzi we.

Ushinzwe isuku kuri uyu mucanga witwa Pescadores beach ukurura ba mukerarugendo benshi muri Portugal,niwe wabonye imirambo y’aba ba mukerarugendo ahita abimenyesha polisi.

Uyu mucanga aba ba mukerarugendo bapfiriyeho uri ku birometero 30 uvuye mu mujyi wa Lisbon aho aba bombi bapfuye mu masaha y’urukerera.