Print

Rutanga yaremye agatima abafana ba Rayon Sports batakaje icyizere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2018 Yasuwe: 1542

Rutanga waganiriye n’abanyamakuruku munsi w’ejo nyuma y’imyitozo bakoreye mu Nzove, yababwiye ko nubwo bazakina uriya mukino batarabona umutoza ngo nta mpungenge bafite kuko ngo ari umukino w’abakinnyi ku giti cyabo kuruta ko ari uw’abatoza.

Rayon Sports yakoze imyitozo y’ingufu yo kwitegura APR FC

Yagize ati“Nk’abakinnyi tuyirimo neza. Nubwo wafata Claude (kit Manager) akadutoza nta kibazo. Uriya ni umukino w’abakinnyi ntabwo ari umukino w’abatoza. Abafana bazaze ari benshi badushyigikire. Uriya mukino ni uwacu abakinnyi kandi tuzayitsinda.”

Rutanga yavuze ko Minnaert atari abanye neza n’abakinnyi ba Rayon Sports,akaba ariyo mpamvu mu ikipe hari umwuka mubi warangiye nyuma yo guhagarikwa kwe na bagenzi be Lomami Marcel na Witakenge.

Bakame wari wahagaritswe igihe kitazwi ashinjwa kugambanira ikipe, yagarutse mu myitozo bitunguranyeku munsi w’ejo aho amakuru avuga ko abakinnyi bagenzi be abereye kapiteni,bandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports basaba ko yagarurwa mu ikipe kugira ngo abatere inkunga kuri uyu mukino w’ishyiraniro.

Rutanga yijeje abafana ba Rayon Sports intsinzi

Rayon Sports izakirwa na APR FC ku wa Gatanu w’iki Cyumweru kuri stade Amahoro I Remera,mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League.