Print

Amafoto akurura abagabo Meghan Markle yafotowe mu mwaka wa 2013 yashoje intambara ikomeye mu nkiko[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2018 Yasuwe: 4080

Abanyamategeko b’Abafaransa bajyanye mu nkiko umuryango w’ibwami bw’Ubwongereza bavuga ko aya mafoto ya Markle agaragaza ko abakobwa bashyingiranwa n’ibikomangomangoma by’Ubwongereza bakunda amafoto y’urukozasoni bityo indishyi y’akababaro y’ibihumbi 92 by’amapawundi yaciwe ikinyamakuru Closer cyo mu Bufaransa muri 2012 kubera gushyira hanze amafoto ya Kate Middleton umugore w’igikomangoma William itari ikwiriye kuko yayifotoje abishaka.

Abafaransa baravuga ko abagore b’ibikomangoma bikundira kwifotoza bambaye ubusa,umuryango w’i Bwami ugahohotera ababafotoye

Mu mwaka wa 2012 nibwo ikinyamakuru cyitwa Closer cyafotoye Kate yambaye ubusa ari kota akazuba niko kumushyira hanze,nyuma umuryango w’ibwami urega iki kinyamakuru gicibwa akayabo k’ibihumbi 92 by’amapawundi none abafaransa bahise barega uyu muryango w’Ubwami bw’Ubwongereza bavuga ko aya mafaranga atari akwiriye gutangwa kuko abakobwa bashyingiranwa n’ibikomangoma bikundira kwifotoza amafoto agaragaza ubwambure bwabo kugira ngo bandikwe mu bitangazamakuru.

Iyi n’imwe mu mafoto ya Kate yatumye ikinyamakuru cy’Abafaransa gicibwa akayabo k’ibihumbi 92 by’amapawundi

Aya mafoto n’amashusho abafaransa bagize urwitwazo, Meghan Markle yayifotoje mu mwaka wa 2013 ataramenyana n’igikomangoma Harry,yakuyemo imyanda,ikinyamakuru Men’s Health kiyashyira hanze, cyane ko Meghan yahoze ari icyamamare mu gukina amafilimi.

Urubanza abanyamategeko b’Abafaransa barega umuryanwo w’Ibwami w’Ubwongereza,ruratangira kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 13 Kamena 2018 rubere mu rukiko rwa Versailles aho aba banyamategeko bafite ibihamya by’aya mafoto ya Meghan.