Print

Hatahuwe impamvu Diamond yaguriye Mabetto inzu yo kubamo

Yanditwe na: Muhire Jason 13 June 2018 Yasuwe: 3544

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Ghafla mu nkuru yacyo cyavuze ko bivugwa ko Diamond yaguriye Hamisa inzu yo kubamo nyuma yuko amuteye inda ya kabiri .

Mu nkuru yacyo cyakomeje kivugako mu minsi yashize ko uyu mugore wamubyariye yari afite ikibazo cy’inzu kubera ko aho yari atuye byari bigoye kuba yabona amafaranga ahishyura kandi ntakazi gafatika agira kamuha amafaranga ahoraho bityo ngo bigatuma ahangayika.

Nyuma y’ibi byose nibwo ku mbuga nkoranyambaga Diamond yarabajije Hamisa niba yarishimye inzu yamuguriye nyuma Hamisa akamwikiriza amubwira yayishimye ndetse ko amusabira umugisha utagabanyije kugirango Imana ijye ikomeza imwongerere.

Kuri ubu inkuru igezweho iravuga ko Hamisa ashobora kuba atwite indi nda yatewe na Diamond aho bivugwa ko kuba Diamond yaramuguriye inzu yarashakaga ko yamuruhura gutanga amafaranga y’ubukode yatangaga.

Mu kiganiro Zari aherutse kugirana n’ikinyamakuru kitwa True Love Magazine abazwa ntiba ntacyo bimitwara kumva ko Diamond yabyaranye na Hamisa abasubiza avugako ntacyo byamutwara niyo yaba abyaranye nawe abana 10 .

Twakwibutsa Zari ndetse na Hamisa bose ari abagore ba Diamond ndetse bose babyaranye.